AmakuruImikino

Real Madrid yabonye umusimbura wa Raphael Varane werekeje muri Manchester United

Ikipe ya Real Madrid iheruka kurekura myugariro wayo Raphael Varane yari imaranye imyaka 10,igiye kumusimbuza uwitwa Pau Torres ukinira ikipe ya Villarreal mu gihugu cya Espagne.

Nubwo Pau Torres atazwi cyane,n’umwe mu bakinnyi bifujwe n’amakipe akomeye ku isi gusa biravugwa ko Real Madrid igeze kure gahunda yo kumugura.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Varane aherutse gusaba Real Madrid ko yamurekura akerekeza muri Manchester United irabimwerera byatumye isigarana Nacho Fernandez,Militao na Alaba mu bwugarizi gusa ngo irashaka kongeramo undi mukinnyi cyane ko yanarekuye Sergio Ramos.

Carlo Ancelotti ari mu nzira zo kugura uyu myugariro w’umunya Espagne w’imyaka 24 wahesheje Villarreal igikombe cya Europa League giheruka batsinze Manchester United.

Ikinyamakuru El Gol Digital cyemeje ko Madrid igiye kwishyura miliyoni 51 z’amapawundi kuri uyu myugariro.

Manchester United nayo yifuzaga Pau ariko iza guhindura gahunda igura Varane w’imyaka 28 ufite ubunararibonye.

Pau wari mu ikipe ya Espagne yageze muri ½ cya Euro 2020,yavuze ko agifite amasezerano na Villarreal ndetse atuje mu mutwe nubwo Real Madrid ibifashijwemo n’ibinyamakuru bitandukanye bimuhoza ku gitutu.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger