AmakuruAmakuru ashushye

RDF yatumiye urubyiruko kwinjira mu ngabo z’igihugu , dore ibisabwa

Ubuyobozi  bw’ingabo z’u Rwanda, RDF, buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu ko imiryango yafunguye  ndetse bakaba banasabwa kwihutira kwiyandikisha.

Abiyandikisha barasabwa kujya kubikorera ku biro by’uturere babarurirwamo guhera tariki ya 1  kugeza kuya 26 Gashantare 2018. ibyiciro bihari ni abiyandikisha kuba abasirikare bato, icyiciro cy’abiyandikisha kuba Ofisiye nyuma y’imyaka itatu n’Icyiciro cy’abiyandikisha kuba Ofisiye nyuma y’umwaka umwe.

Nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda  Lt. Col Mutsinzi, abiyandikisha mu byiciro bitandukanye bagomba kuba bujuje ibi bikurikira : Kuba ari  Umunyarwanda, , afite ubushake bwo kujya mu ngabo z’igihugu, , ari inyangamugayo , afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta kigaragaza ko afite ubuzima buzira umuze, Kuba atarakatiwe n’inkiko, kuba ari ingaragu kandi akazatsinda ibizamini bizatangwa.

Ibisabwa rero bigiye bitandukanye bitewe n’icyiciro ushaka kujyamo , abashaka kwiyandikisha kuba abasirikare bato, bagomba kuba bafite icyemezo kigaragaza ko barangije amashuri y’isumbuye kandi anafite hagati y’imyaka 18 na 21 y’amavuko.

Naho abashaka kwiyandikisha kuba Ofisiye nyuma y’imyaka itatu,bagomba kuba bafite icyemezo cyerekana ko yarangije amashuri y’isumbuye muri rimwe muri aya mashami: Ubugenge , Ubutabire n’Imibare [PCM], Ubugenge , Ubutabire n’Ibinyabizima [PCB] cyangwa se ishami ry’ubumenyi bw’umuntu [Humanities]. Arasabwa kandi kuba yaratsinze amasomo yize ku rwego rwo hejuru, akaba anafite hagati y’imyaka 18 na 21 y’amavuko.

Abandi ni abashaka kuba Ofisiye nyuma y’umwaka umwe , aba bo barasabwa kuba bararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza [Ao], Kuba afite hagati y’imyaka 21 na 24 y’amavuko no kuba atarengeje imyaka 27 niba yarize ishami  ry’ ubuganga.

Abiyandikisha bitwaza indangamuntu , icyemzo cy’amashuri yize, icyemezo cyerekana ko ari indakemwa mu mico no mu myitwarire gitangwa n’ubuyobozi bw’umuremge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger