AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RDF: Abasore n’inkumi bitrgura kuvamo abasirikare basoje amasomo y’ibanze (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare yaberaga mu Kigo kiberamo imyitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abasore n’inkumi basoje ayo masomo bagaragarije ubuyobozi bwa RDF ubuhanga buhanitse mu kumasha no gukoresha intwaro zitandukanye, no mu myitozo ya gisirikare babonye mu masomo mbere yo kwakirwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS) Gen. Jean Bosco Kazura mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Gen. Kazura yashimiye abo basirikare bashya kuba barahisemo neza bakinjira mu muryango wa RDF witangiye kurengera Igihugu n’abaturage bacyo.

Ati: “Nta gushidikanya ko muzagera ku nshingano zanyu mu kinyabupufa binyuze mu mahugurwa mwabonye nk’uko mwabigaragaje uyu munsi. Muri imbaraga z’abaturage banyu mu gihe mwifatanya n’abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyacu.”

Umwe mu basoje amasomo ya gisirikare, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yavuze ko atewe ishema no kwinjira mu muryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda bijyana no gukorera Igihugu cyamubyaye.

Kwinjiza no kwakira abasirikare bashya muri RDF, kimwe no guherekeza abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ni ibikorwa byisubiramo bigamije guhora bishimangira imyiteguro ya RDF mu kuzuza inshigano zo kurinda no gukorera Igihugu n’abagituye.

Abasirikare bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, nyuma y’umwaka umwe bari bamaze muri ayo mahugurwa y’ibanze ya gisirikare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger