AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

RDC: Urukiko rwemeje umukandida watsinze amatora bidasubirwaho

Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uru rukiko rutangaje uwatsinze amatora nyamara Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wari warasabye ko uru rukiko rwaba ruretse kubitangaza.

Urwo rukiko rwemeje amajwi yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu (CENI), amajwi agaragaza ko Félix Tshisekedi ari we Perezida mushya wa Congo, nyuma yo kwegukana intsinzi y’amajwi 38,57%.Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34,83% , Emmanuel Ramazani Shadary aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 23,81%.
Uwo mwanzuro w’urukiko wari utegerejwe na benshi watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, Rwanzuye ko ikirego Martin Fayulu yatanze asaba ko kubara amajwi bisubirwamo nta shingiro gifite kubera ko nta bimenyetso yatanze.

Fayulu yahise atangaza ko ibyakozwe n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga ari ‘ihirikwa ry’ubutegetsi ryitwaje Itegeko Nshinga’.Yavuze ko atazemera Tshisekedi nka Perezida ndetse asaba abaturage bose kubigenza batyo.

Ati “Nta banga ko mwantoreye kuba Perezida ku majwi ari hejuru ya 60 % ariko Komisiyo y’Amatora n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga bahimbye ibitandukanye n’ibyavuye mu matora ku mpamvu idasobanutse. Ibi ni uguhirika ubutegetsi hitwajwe Itegeko Nshinga.”

Umukandida Martin Fayyulu we avuga ko ariwe Perezida watowe n’abaturage
“Ni njye Perezida wemewe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kubera iyo mpamvu ndasaba abaturage ba Congo kutemera undi muntu uziyitirira uyu mwanya ndetse no kutumvira amategeko azaturuka kuri uwo muntu.”
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku wa kane mu nama yateraniye i Addis Abeba wari wasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu, nyuma yo kubona ko ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Amatora mbere byari biteye impungenge.

Ku wa Mbere muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo hategerejwe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziyobowe na Perezida Paul Kagame zigamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe.

Umukandida Martin Fayulu we avuga ko ariwe Perezida watowe n’abaturage 
Félix Tshisekedi yemejwe mu buryo bwa burundu ko ari we Perezida mushya wa Congo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger