AmakuruPolitiki

RDC: Perezida Felix Tshisekedi yijeje kurekura imbohe zose za politiki

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi mu ruzinduko rw’ akazi yagiriye muri Namibia k u wa Kabiri yasezeranyije ko imfungwa zose za politiki ziri mu magereza zigiye gufungurwa mu minsi iri imbere.

Mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ari kumwe na mugenzi we wa Namibia, Hage Geingob yavuze byinshi ku gufungura imfungwa za politiki no kuvugurura urwego rw’ubutasi.

“Ubutegetsi bwa Kabila bwakoze igihe cyabwo. Ubu ni icyanjye gitangiye kandi mfite uburyo bwanjye, uko byatinda kose, icyizwi n’uko nuko imfungwa zose za politiki zizafungurwa mu minsi iri imbere.”

Aha yasobanuye ko hagiye gushyirwaho ingengabihe y’uko bazagenda barekurwa hakurikijwe uko ibibazo byabo biteye kuko ngo hari abagomba guhabwa imbabazi z’umukuru w’igihugu abandi bikazagenda byigwaho.

Mu kubaha uburenganzira bwa muntu, gutanga uburenganzira bwo kwigaragambya, guha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu itangazamakuru rya leta, ni bimwe mu byo Perezida Tshisekedi ashyize imbere. Yemeje ko kandi imikorere ye hari ibyo imaze kugaragaza.

Yagize ati: “Kuva natorwa, natangiye guhana abakozi b’inzego z’umutekano bahonyora uburenganzira bw’abanyagihugu. Ku rwego rwa televiziyo y’igihugu, ijambo rihabwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibikorwa bya Martin Fayulu bicaho bitabangamiwe kandi akomeje gukoresha imyigaragambyo mu bwisanzure bwose.”

Félix Tshisekedi kandi yatangaje ko yahaye amabwiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (ANR)yo gufunga kasho zose zitemewe n’amategeko zifungirwamo abantu.

Tshisekedi yageze I Windhoek  ku wa Kabiri, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ari kumwe na mugenzi we wa Namibia, Hage Geingob bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger