AmakuruPolitiki

RDC: Martin Fayulu yifuje ko amatora asubirwamo mu maguru mashya

Martin Fayulu utarigeze yemera na gato imyanzuro yatanzwe na komisiyo y’Amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje ko Felex Tshisekedi ariwe watsinze amatora, yasabye ko aya matora asubirwamo bitarenze amezi atandatu kugira hagaragare uwatsinze amatora mu buryo bw’ukuri.

Ni mu ibaruwa yohereje kuwa 08 Gashyantare Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabashije kubona kopi yayo, Martin Fayulu yasabiyemo ko amatora y’umukuru w’igihugu, ay’abadepite n’ay’abayobozi b’intara yasubirwamo mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Amatota y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabaye kuwa 30 Ukuboza 2018 , birangira hagaragaye ko insinzi yegukanwe na Felix Tshisekedi.

Fayuku yasabye abakuru b’ibihugu bya Afurika bari bateraniye mu nama ya 32 ya Afurika Yunze Ubumwe, gushyiraho komite idasanzwe igomba kugenzura ukuri kw’ibyavuye muri aya matora kugirango hamenyekane perezida wa nyawe w’iki gihugu ndetse n’abadepite ba nyabo batowe.

Ni mu gihe umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kuri uyu wa 10 Gashyantare wagaragaje ko watambutse ipaji y’amatora yo muri Congo ugena Felix Tshisekedi nka visi perezida w’umuryango, ariko Fayulu agashimangira ko uyu muryango uzi neza ko Tshisekedi atari we watowe n’abaturage.

Martin Fayulu mu ibaruwa ye akaba yashimangiye ko niba amatora adasubiwemo Abanyekongo batazongera kwizera amatora kandi bizagaragaza gutsindwa kwa demokarasi muri Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger