Amakuru ashushye

RDC: Indege yari itwaye abasirikare yakoze impanuka ntihagira n’umwe urokoka

Indege yari twaye abasirikare yo muri Repubulika ya Kongo yakoze impanuka abari bayirimo bose barapfa.

Nk’uko Reuters ibitangaza, ubuyobozi bwo ku kibuga cy’indege ya Kinshasa bwavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Cargo yakoreye impanuka mu mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 , yica ikipe y’abasirikare bari bayirimo bari mu kazi.

Abasirikare baguye muri iyi mpanuka ntibaramenyekana  kuko abakuriye igisirikare bataratangaza umubare nyawo w’abo bari bohereje mu kazi.

Umuyobozi w’akarere ka Kinkole amaze gutangaza ko:

Iyo ndege yaguye saa moya nigice hafi y’ahitwa Nsele impande za pariki. Hapfuye abantu 11 muribo hakaba hari abanyamahanga 6 abanyekongo 5. Iyo ndege yari itwaye intwaro i Bukavu.

George Tabora, ukuriye ikibuga cy’indege cya Kinshasa  cya N‘djili , yagize ati”Habaye impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Cargo, yari indege ya gisirikare, uretse ikipe y’abari bayitwaye nta bandi bantu yari itwaye gusa aba bari barimo bapfuye bose.”

Iyi ndege yakoze impanuka yavaga ahitwa N’djili yerekeza i Bukavu, yaje kugira ikibazo iri mu gace ka Nsele yica abari bayirimo gusa amakuru ahari n’uko nta bandi bari bari hafi aho bahitanywe nayo.

Agace kabereyemo impanuka

Indege yari itwaye abasirikare yakoze impanuka
Indege yari itwaye abasirikare yakoze impanuka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger