Amakuru

RDC igiye kwiyambaza abasirikare bayo mu kurinda abashinzwe guhangana na Ebola

Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko  igiye kwifashisha abasirikare bayo mu rwego rwo gucungira umutekano abashinzwe ibikorwa byo gutwara no gushyingura abahitanwe n’icyorezo cya Ebola.

Ni nyuma y’ibitero byagiye bigabwa ku bakozi bashinzwe kwita ku barwayi b’iki cyorezo kibasiye igice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Uretse gukwirakwiza aba basirikare, leta ya Congo Kinshasa iranateganya gushyiraho amabwiriza agenga abavuzi gakondo mu rwego rwo kuyifasha kubona amakuru y’abakekwaho kugira icyorezo cya Ebola.

Aya mabwiriza mashya aje nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga ufasha indembe utangaje ko wagabweho igitero cyakomerekeje abakorerabushake bawo batatu bageragezaga gushyingura umuntu wari wahitanwe na Ebola.

Minisiteri y’ubuzima muri Congo Kinshasa ivuga ko abakora ibikorwa by’ubuvuzi bazananirwa kugeza umurwayi wa Ebola ku bitaro bari kuvurirwaho bizaviramo amavuriro yabo gufungwa burundu.

Ni mu gihe imiryango ifite uwahitanwe n’iki cyorezo izajya ibanza kwaka uruhushya rwo gushyingura; hanyuma polisi cyangwa ingabo zigacunga umutekano mu gihe cyo gushyingura.

Aya mabwiriza agenga imishyingurire agamije guhangana n’iyi ndwara itera umuriro mwinshi, kuruka ndetse no guhitwa; hanyuma igakwirakwizwa no guhuza imibiri hagati y’uyirwaye n’utayirwaye.

Mu kwezi gushize, umwe mu bakozi b’umuryango ufasha imbabare yarakomerekejwe, nyuma y’aho imodoka yari imutwaye we na bagenzi be iterewe amabuye n’abantu batamenyekanye.

Uyu muryango wahise utangaza ko utewe ubwoba n’abantu bari kugirira nabi abakozi bawo mu gihe urajwe ishinga no kugerageza kurokora ubuzima bwabo .

Icyorezo cya Ebola kimaze igihe kibasiye Umujyi wa Beni uhereye mu Burasirazuba bwa Congo, aho abatari bake bamaze kwandura iki cyorezo.

Kugeza magingo aya Ebola imaze guhitana abagera ku 118 kuva yaduka muri Congo Kinshasa. Mu kwezi gushize ho abantu 21 bahitanwe n’abantu bitwaje intwaro mu gace ka Beni, bituma abakozi b’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bitaga ku barwayi ba Ebola babihagarika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger