AmakuruInkuru z'amahanga

RDC: Abatari bake bishimiraga Noheli bahitanwe n’igisasu cyaturikiye muri Resitora barimo

Abantu batari munsi ya batandatu bitabye Imana mu ijoro ryakeye, nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe muri Resitora yo mu mujyi wa Beni.

Polisi yabujije uwo mwiyahuzi kwinjira mu nyubako, ariko uwo mugabo yiturikirije mu muryango wayo ariyica hamwe n’abandi bantu batanu.

Abandi bantu 13 bakomeretse.

Abategetsi begetse icyo gitero cyo ku wa gatandatu ku mutwe w’intagondwa wa Allied Democratic Forces (ADF), uvugwa ko ukorana n’umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS).

Kugeza ubu nta mutwe wari wigamba ko ari wo wagabye icyo gitero.

Ababibonye babwiye AFP dukesha iyi nkuru ko abantu barenga 30 bari barimo kwishimira Noheli muri resitora yitwa In Box ubwo icyo gisasu cyaturikaga.

Amakuru avuga ko abana n’abategetsi bo muri ako gace bari bari muri iyo resitora muri icyo gihe.

Nicolas Ekila, umunyamakuru wa radio ikorera muri ako gace, yabwiye AFP ati: “Nari nicaye hariya. Hari hari moto iparitse hariya. Mu kanya gato iyo moto yahise igenda, nuko habaho urusaku rumena amatwi”.

Nyuma y’iturika ry’icyo gisasu, umusirikare ukuriye gahunda y’ibihe bidasanzwe mu karere k’uburasirazuba yasabye abaturage gusubira mu ngo zabo ku bw’umutekano wabo.

Kuva mu byumweru bya vuba aha bishize, hakomeje kubaho imirwano i Beni hagati y’ingabo za leta n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam.

Iki gitero cyabaye mu gihe Ugushyingo ingabo za leta ya RDC n’iza leta ya Uganda zatangiye ibitero zihuriyeho ku mutwe wa ADF, mu kugerageza guhagarika urukurikirane rw’ibitero byawo byahitanye abantu.

Abategetsi muri Uganda bavuga ko uwo mutwe ari wo uri inyuma y’urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu biherutse kwibasira iki gihugu, harimo no mu murwa mukuru Kampala.

Uwo mutwe w’intagondwa washinzwe mu myaka ya 1990 n’Abanya-Uganda bababajwe n’uburyo leta yari ifashemo abayisilamu, ariko wameneshejwe mu burengerazuba bwa Uganda, abasigaye muri wo bambuka umupaka bajya muri DR Congo.

Washinze ibirindiro byawo mu burasirazuba bwa DR Congo, ndetse ushinjwa kwica abaturage b’abasivile babarirwa mu bihumbi mu myaka icumi ishize, harimo n’ibitero bivugwa ko wagabye ku bakristu.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Amerika yashyize ADF ku rutonde rwayo rw’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na IS. Ku ruhande rwawo, umutwe wa IS uvuga ko ADF ari ishami ryawo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger