AmakuruAmakuru ashushye

RDC : Abapolisi benshi bashyizwe ku biro bya Komisiyo y’amatora mbere y’uko amajwi atangazwa

Mu gihe habura amasaha make atarenze 48 ngo hatangazwe ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abapolisi benshi benshi bitwaje intwaro n’ibindi bikoresho bitandukanye boherejwe hafi y’Ibiro bya komisiyo y’igihugu y’amatora.

Perezida w’iyi Komisiyo Corneille Nangaa mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu yavuze ko ibyavuye mu matora  bishobora gutangazwa bitarenze amasaha 48 uhereye ku wa 09 Mutarama 2019.

Hari andi makuru avuga ko ibyavuye mumatora birara bitangajwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 09 Mutarama nk’uko ibiro ntaramakuru bya Reuters byabitangaje.

Mu murwa mukuru i Kinshasa abaturaga bazindukiye mu kazi kabo kaburi munsi uretse ko hari ababujije abana babo kujya ku ishuri kubera kutizera umutekano wabo. Gusa ubu abapolisi besnhi bari muri uyu mugi mu rwego rwo kureba ko bahashya imyigaragambyo ishobora kuvuka mu gihe haba hatangajwe ibyavuye muri aya matora by’agateganyo.

Uwatsinze amatora muri Congo aratangazwa mu masaha ari imbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger