AmakuruAmakuru ashushyeUburezi

RBC yagaragaje iko indwara zo mu mutwe zihagaze mu banyeshuri

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangije ubukangurambaga muri za kaminuza zo mu Rwanda bugamije gukangurira urubyiruko rwiga muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko rw’abanyeshuri rwahungabanyije no gufunga amashuri mu gihe cy’umwaka wose ndetse n’amabwiriza yo guhana intera yarubujije gushyikirana nk’uko rwari rubimenyereye.

Ibyo byatumye urubyiruko rwinshi ruhura n’ibibazo byo kumva ruri rwonyine bikajyana n’ibibazo byo mu mutwe bitandukanye nk’uko byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi bwakozwe ku banyeshuri 693 bo muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 14.3% by’abanyeshuri bose bari banafite ibibazo byo mu mutwe na mbere y’umwanduko wa COVID-19.

Indwara zo mu mutwe ziganje mu banyeshuri ni umuhangayiko wasanzwe muri 60.3% by’abakozweho ubushakashatsi hamwe n’indwara y’agahinda gakabije yasanzwe mu banyeshuri 45.2% babajijwe.

Ibindi bibazo byo mu mutwe byagaragaye mu banyeshuri birimo ihungabana ryagaragaye ku 9.6% by’ababajijwe, akajagari mu ihindagurika ry’amarangamutima (bipolar disorders) kagaragaye kuri 4.1% no kwiyahuza ibiyobyangwenge byagaragaye kuri 6.8%.

Ikindi kibazo cyagaragaye ni uko ibitekerezo byo kwiyahura byiyongereye kimwe no gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko rukomeje kumva rwarirengagijwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko urubyiruko ruri mu myaka ikunze kwibasirwa n’ibibazo byo mu mutwe ariko ugasanga ikigero cyo kubigisha kwita ku buzima bwo mu mutwe kiracyari hasi.

Yavuze ko nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko hari umubare munini w’abakenera serivisi z’ubuvuzi bwo mu twe, abenshi mu rubyiruko batitabira kwisuzumisha no kwivuza ubwo burwayi.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko 5.3% by’abafite indwara zo mu mutwe ari bo bajya kwisuzumisha mu gihe 94.7% ntacyo babikoraho nyamara abasaga 61.7% baba bazi ko izo serivisi zibaho.

Dr. Kayiteshonga yavuze ko uretse mu rubyiruko, mu gihe ibitaro byose byo mu Rwanda bitangirwamo serivisi zo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ndetse zikaba zikomeje kwegerezwa mu bigo nderabuzima ariko usanga abitabira izo serivisi bakiri ku kigero cya 28%.

Abanyeshuri barashimira Leta y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwibanda ku rubyiruko rwiga muri Kaminuza kuko ruhura n’ibihe bitandukanye bituma ubuzima bwo mu mutwe buhungabana haba ku ishuri ndetse no mu miryango.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger