AmakuruImyidagaduro

Rayvanny yahaye impano ikomeye umusore wakoze indirimbo”Tetema”

Umuririmbyi Rayvanny wakoranye ndirimbo “Tetema” na Diamond Platnumz, yatunguye umusore witwa S2Kizzy wayibakoreye amuha impano y’imodoka.

Rayvanny usanzwe akorera umuziki we mu nzu ya Wasafi Classic Baby ya Diamond yahaye uyu musore imodoka ubwo bari mu kiganiro kimwe kuri Radio.

Rayvanny ubusanzwe witwa Raymond Shaban Mwakyusa yishimiye cyane umusaruro iyo ndirimbo yagize niko kwitura uri inyuma yabyo amuhemba amafaranga menshi ndetse amuha n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Mark X.

Ibi byabereye mu kiganiro gishya gica kuri Wasafi FM cyitwa Block99 ubwo uyu mu producer yari no mu byishimo byo kwizihiza isabukuru ye. Rayvanny ngo yamugeneye iyo modoka kuko yabonaga agorwa no kugera ku kazi kandi agakora neza.

S2Kizzy wakoze “Tetema” yahawe impano y’imodoka

Yifashishije imbuga nkoranyambaga,S2Kizzy yanditse ashimira ibyo yakorewe na Rayvanny ndetse na boss we Diamond nyuma yo kubakorera indirimbo ‘Tetema’ yakunzwe cyane avuga ko yatumye asarura amafaranga menshi cyane.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ‘Tetema’, Rayvanny yanyishyuyeho miliyoni ebyiri n’igice, nyuma na Diamond Platnumz amaze kumva umudiho wayo anyoherereza izindi miliyoni ebyiri. Ni indirimbo yampaye amafaranga menshi cyane.”

Uyu musore ngo aba bahanzi banamwemereye kugumana uburenganzira bwose ku mudiho wa ‘Tetema’ ku buryo n’iyo wakorana na bo andi mashusho uburenganzira aba akibufiteho bituma yanakwinjiza andi mafaranga menshi arenga ayo yayikuyemo.

Mu buryo bw’amshusho iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 17 mu gihe cy’amezi abiri imaze ku rubuga rwa Youtube mu gihe Audio yayo imaze kumvwa n’abarenga miliyoni ebyiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger