AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yihimuye kuri AS Kigali irarana umwanya wa mbere muri shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona ya 2019/2020, nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino amakipe yombi yari yahuriyemo nyuma y’iminsi mike AS Kigali itwaye Rayon Sports igikombe cya Super Cup, nyuma yo kuytsinda kuri penaliti 3-1.

Rayon Sports yaje mu mukino wo kuri uyu wa kabiri yotsa igitutu kinshi ikipe ya AS Kigali, gusa ntiyashobora gufungura amazamu mu gice cya mbere n’ubwo yagiye ihusha uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame.

Nko ku munota wa 39 Sarpong yahnduriwe umupira na Iradukunda Eric Radu, uyu rutahizamu awuteretsho ikirenge ugonga umutambiko w’izamu.

Mbere y’aho Sarpong na Iranzi bari babonye uburyo bukomeye, gusa birangira umupira ukuweho n’abakinnyi ba AS Kigali nyuma yo kunanirwa kuwushyira mu izamu.

Ikipe ya AS Kigali yo yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 17 w’umukino, ku mupira Haruna Niyonzima yateye ariko uca hanze y’izamu.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rayon Sports, cyane ibifashijwemo na Nizeyimana Mirafa wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 67 w’umukino ibifashijwemo na Mugisha Gilbert, ku mupira yari ahawe n’Umunya-Ghana Michael Sarpong.

Ni nyuma y’ubundi buryo uyu musore yari yahushije ari imbere y’izamu wenyine, ndetse n’umupira Sarpong yari yateye ukagarurwa n’igiti cy’izamu.

Sarpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota wa 83 w’umukino kuri penaliti, nyuma y’ikosa Songayingabo Shaffy yari amukoreyeho mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda uyu mukino btumye Rayon Sports irarana umwanya wa mbere n’amanota ane, inganya na APR FC ariko bagatandukanywa n’umubare w’ibitego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger