AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yihanganishije myugariro wayo Rugwiro Herve

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwihanganishije myugariro wayo, Rugwiro Hervé watawe muri yombi kuwa Kabiri, aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Rubavu.

Uyu musore yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru yitabwa muri yombi rye, yasakaye kuwa 17 Ukuboza 2019, havuga ko ashinjwa kwambuka umupaka akajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atabiherewe uburengazira n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Abinyujije kuri Twitter, Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yihanganishije Rugwiro Hervé avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bisabwa n’amategeko kugira ngo agaruke mu muryango mugari w’iyi kipe.

Ati ‘’Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije umukinnyi wacu mu bibazo yahuye nabyo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon. Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.’’

Rugwiro Hervé yinjiye muri Rayon Sporets muri Nyakanga 2019, nyuma yo gutandukana na APR FC.

Uyu mugabo ukomoka i Huye, yatangiriye umupira we mu kigo kizamura impano z’abana cya Kabutare, atozwa n’umutoza Katibito Byabuze.

Yahavuye mu 2009 ajya mu Ishuri ry’Umupira rya APR FC ndetse ayikurikiramo, atangira gukinira ikipe nkuru mu 2013 mu gihe yayivuyemo nyuma y’imyaka 10 muri Kamena uyu mwaka, yirukanywe kimwe na bagenzi be 15.

Mu cyumweru gishize, Rugwiro yari mu bakinnyi batatu ba Rayon Sports bari bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi k’Ugushyingo, cyegukanwe na Bizimana Yannick.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger