Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yemerewe agatubutse mu gihe yaba isezereye LLB

Abakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamusyi ka miliyoni 12 z’amanyarwanda mu gihe baba bashoboye guhigika Lydia Ludic Academic bazakina ku munsi w’ejo, mu ijonjora ry’ibanze mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo Total CAF Champions League.

Iyi kipe ya Rubanda nyamwinshi hano mu Rwanda yahagurutse uyu munsi yerekeza I Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi, aho igiye gukina umukino wo Kwishyura na LLB, umukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatatu kuri Stade Prince Louis.

Rayon Sports ntiyashoboye gutsinda umukino ubanza wabereye kuri Stade National Amahoro I Remera, dore ko umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Mu nama ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye n’abakinnyi kuri uyu wa kabiri, abakinnyi basezeranyijwe ko miliyoni 12 z’amanyarwanda zateretswe ku meza, bityo aba bakinnyi bakaba bagomba kuyahabwa nk’agahimbazamusyi mu gihe cyose baba basezereye iyi kipe ya LLB Academique.

Ese aya mafaranga agomba guturuka he?

Uwitwa Haji Yussuf yemeye gutanga miliyoni 1, King Muvunyi agatanga miliyoni 1, Dr Rwagacondo agatanga miliyoni 2, Trust Supporters club bagatanga miliyoni 2, Isango yemeye gutanga ibihumbi 500, mu gihe Rayon Sports na yo yemeye gutanga miliyoni 6.

Biteganyijwe ko Kwizera Pierre Pierot ari we uzaba ayoboye bagenzi be mu kibuga, mu gihe Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari Kapiteni wungirije muri uyu mukino uzaba ku munsi w’ejo.

Mu gihe Rayon Sports yatambuka iri jonjora, yahita icakirana n’igihangage Mamelody Sundowns yo muri Afurika y’epfo.

Diarra yakajije imyitozo ngo akore ibyo atakoreye mu mukino ubanza byose.
Kwizera Pierot uzaba ari kapiteni ku munsi w’ejo.
Diarra
Twitter
WhatsApp
FbMessenger