AmakuruImikino

Rayon Sports yemerewe agatubutse, ijyana muri Sudani ingamba zo gusezerera Al Hilal

Ikipe ya Rayon Sports yamaze guhaguruka yerekeza i Omdurman mu gihugu cya Sudani, ijyana intego yo gutsindira Al Hilal Omdurman imbere y’abafana bayo bityo ikayisezerera mu mikino ya CAF Champions league y’uyu mwaka.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kanombe yerekeza mu gihugu cya Sudani, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions league ugomba kuyihuza na Al Hilal. Ni nyuma y’ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, ukarangira amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali, igizwe n’abantu 31, barimo abakinnyi 19, abayobozi icyenda, umufana umwe ndetse n’umunyamakuru.

Mbere y’uko Rayon Sports ihaguruka, ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na Perezida Munyakazi Sadate, bwasuye iyi kipe buyisaba gukora ibishoboka byose igasezerera Abanya-Sudani.

Mu byo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi mu gihe baba bashoboye gutsinda Al Hilal bakayisezerera, ni uko buri umwe muri bo yahabwa agahimbazamusyi ka 400,000Rwf.

Rayon Sports ifite urugamba rutoroshye imbere ya Al Hilal, kuko isabwa kuyitsindira muri Sudani cyangwa ikanganya na yo ibitego biri jejuru ya kimwe, kugira ngo ibone itike y’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league.

N’ubwo uru rugamba bbisa n’aho rukomeye, Eric Rutanga usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe yemereye itangazamakuru ko biteguye gusezerera Al Hilal bayisanze iwayo, ndetse bakaba bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo inzozi bafite zibe impamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger