AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yemeje umutoza wayo mushya ukomoka muri Mexique

Ikipe ya Rayon Sports ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yemeje koza  Javier Martinez Espinoza ukomoka mu gihugu cya Mexique ari we mutoza wayo mushya.

Ni nyuma y’igihe kirekire hacicikana amakuru y’abatoza batandukanye bashobora kuza gutoza iyi kipe ifite abakunzi benshi hano mu Rwanda.

Nko ku munsi w’ejo hiriwe amakuru avuga ko Umubiligi Jean François Losciuto watoje iyi kipe mu myaka itanu ishize ari we uri buze guhabwa amasezerano yo kuyitoza, gusa mu kanya kashize uyu mutoza yaje kunyomoza aya makuru.

Espinoza wahawe inshingano zo gutoza Rayon Sports, yatozaga ikipe ya Vipers yo mu gihugu cya Uganda. Iyi kipe yari amaze kuyitoza imikino 11 muri shamiyona aho yose yashoboye kuyitsinda.

Andi makipe yatoje ni  Club Juventus FC yo muri Nicaragua yatoje muri 2017.

Yanatoje kandi CSD Casha yo muri Guatemala, Army National Team yo muri Mexique, Club Deportivo Cruz Azul AC yo muri Mexique, Centro Libanes yo muri Mexico, Club Monterrey FC yo muri Mexique, Club de Futbol Pachuca na Fundacion Real Madrid Program yo muri Mexique.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger