AmakuruImikino

Rayon Sports yatsinze Marine FC, APR FC ikorwa mu jisho na AS Kigali, uko indi mikino yagenze

Rayon Sports yagiye gutsindira i Rubavu kuri Stade Umuganda Marine FC mu gihe APR FC yatahanye agahinda yatewe na AS Kigali iyitsindira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni imikino ibanza ya  1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro 2019 yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13.

Marine FC ya Rwasamanzi Yves yari yakiriye Rayon Sports, Marine FC yagerageje gukora iyo bwabaga ngo itsinde Rayon Sports ariko biranga kuko igitego cya Jules Ulimwengu cyari gihagije ngo Rayon Sports itahane amanota atatu. Ni igitego yatsinze ku munota wa 68 umukino urangira ari 0-1.

Muri uyu mukino kandi, Manishimwe Djabel wa Rayon Sports yahawe ikarita itukura nyuma y’ikosa yari akoreye umukinnyi wa Marine FC yahabwa ikarita y’umuhondo agatuka umusifuzi ashaka no kumusagarira.

Ku rundi ruhande, i Kigali kuri Stade ya Kigali hari hari kubera umukino utari ubereye ijisho wari wahuje AS Kigali na APR FC, ni umukino warangiye AS Kigali itsinze APR FC  igitego kimwe.

Ni igitego cyabonetse gitinze kuko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombo anganya 0-0 ari nabwo Jimmy Mulisa watozaga yahise akora impinduka akuramo Songayingabo Shaffy na Nshimiyimana Amran ashyiramo Ombolenga Fitina na Iranzi Jean Claude. Nyuma nibwo Sugira Ernest yasimbuye Danny Usengimana. Umukino warangiye ari 0-1.

Uko indi mikino yagenze

-Gasogi United 1-0 Rwamagana City FC

-Hope FC 2-2 Etincelles FC

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger