AmakuruImikino

Rayon Sports yategetswe kwishyura Miliyoni 7 Ndayishimiye Eric Bakame

Uwahoze ari umukinnyi wa  Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame yatsinze iyi kipe mu rukiko rw’umurimo rw’Akarere ka Nyarugenge kubera kumwirukana bunyuranyije n’amategeko.

Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018 ashinjwa kugambanira ikipe mu mikino ya shampiyona n’umutoza Ivan Minnaert biturutse kumajwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga nubwo atigeze abiregerwa ngo urukiko rubimuhamye

Uru rukiko nyuma yo gusuzuma amasezerano ya Ndayishimiye Eric Bakame na Rayon Sports no kwiga uko impande zombi zatandukanye, rwafashe umwanzuro wemeza ko Rayon Sports yatsinzwe kandi igomba kwishyura uyu mukinnyi 7 120 000 Frw zigabanyije mu bice bitandukanye

Aya mafaranga Rayon Sports arimo ibirarane by’imishahara n’indishyi z’akababaro. Iyo mishahara ni y’amezi atanu, kuva muri Kamena kugera mu Ugushyingo atahawe ubwo yari yarahagaritswe.

Izi miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda Rayon Sports yaciwe agabanyijemo ibice bikurikira harimo imishahara y’amezi atanu atahembwe, ihwanye na miliyoni 2 250 000, ibihumbi 450 000 Frw y’indishyi zo kuba atarahawe icyemezo cy’umukoresha wa nyuma, imishahara y’amezi umunani yari asigaje ngo amasezerano ye arangire ihwanye na miliyoni 3 600 000 Frw, ibihumbi 800 000 Frw y’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko n’ibihumbi 20 000 Frw byatanzwe nk’ingwate y’amagarama y’urukiko.

Rayon Sports yategetswe kwishyura miliyoni zirenga zirindwi kubera kwirukana Ndayishimiye Eric Bakame mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibaruwa y’urukiko rw’umurimo isaba Rayon Sports kwishyura uwahoze ari umuzamu wayo Ndayishimiye Eric Bakame , 7 120 000 Frw
Ndayishimiye Eric Bakame yahagaritswe muri Rayon Sports tariki 10 Kamena 2018 ashinjwa kugambanira ikipe kuri ubu arabarizwa mu Gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger