AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yatangaje akayabo k’amafaranga yinjije ku mukino yakiriyeho AS Kigali

Ku munsi w’ejo nibwo umukino Rayon Sports yagombaga kwakiraho AS Kigali wabaye, urangira iyikuyeho amanota atatu nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0.

Uyu mukino wari uwa kabiri wa Shampiyona, nyuma y’uko Rayon Sports yari yatakaje uwa mbere wayihuje na Gasogi United,ubwo bagwaga miswi nta nimwe muri zo ibashije kureba mu izamu ry’iyindi.

Umukino Rayon Sports yakiriyeho AS Kigali wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo witabiriwe n’abafana batari bake nubwo wabaye mu mibyizi aho abantu benshi baba bafite izindi gahunda zitandukanye bagomba kwitaho.

Rayon Sports yari yasabye ko uba saa 18:00 kugira ngo abafana bayo baze kuyishyigikira.

Kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya y’icyubahiro byasabaga kwishyura ibihumbi 10 Frw mu gihe abicara ku mpande zaho bishyuye ibihumbi 5000 Frw.

Abicaye ahatwikiriye bashyuye ibihumbi 3000 Frw mu gihe abicaye ahasanzwe hadatwikiriye, bo bishyuye ibihumbi 2,000 Frw.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko amafaranga bwinjije muri uyu mukino wa kabiri wa Shampiyona angana na miliyoni 11,146,000 Frw.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Rayon Sports, iyi kipe yinjije agera kuri miliyoni 11,146,000 Frw kuri uyu mukino, ariko isigarana asaga miliyoni umunani Frw nyuma yo gukuramo agenewe izindi mpande ziba zagize uruhare mu itegurwa ry’umukino.

Mu matike 784 y’ahatwikiriye, 3777 yo mu myanya isanzwe (idatwikiriye), 20 ya VVIP na 208 ya VIP yagurishijwe, yavuyemo miliyoni 11.146.000 FRW.

Amatike y’ahatwikiriye yavuyemo miliyoni 2,352,000 Frw, mu y’ahadatwikiriye havamo miliyoni 7,554,000 Frw, muri VVIP havuyemo miliyoni 1.04 Frw naho muri VIP yishyuye ibihumbi 10 Frw havamo ibihumbi 200 Frw.

Rayon Sports yatwaye 72% by’aya mafaranga yose yabonetse, bingana na miliyoni 8,025,120 Frw.

Sosiyete ya Centrika ishinzwe imyinjirize no kwishyuza ku kibuga, yatwaye 12% bingana na miliyoni 1,355,120 Frw.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatwaye 6.5% kimwe na Stade ya Kigali (ba nyir’ikibuga) yatwaye 6.5%, bingana n’ibihumbi 724,490 Frw kuri buri ruhande.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) cyahawe 3% ingana n’ibihumbi 334,380 Frw.

Rayon Sports yatwaye igikombe cya Shampiyona giheruka, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na Espoir FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona.

Nubwo hari mu minsi y’imibyizi, abakunzi ba Rayon Sports bitabiriye ku bwinshi

Amafoto: Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger