AmakuruImikino

Rayon Sports yasuye abarwayi muri CHUK mbere yo guhura na Al Hilal

Kuri uyu wa gatandatu, abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports basuye ibitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK, basigira abarwayi impano zirimo ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Ni mbere y’uko kuri iki cyumweru bacakirana na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibvanze muri Total CAF Champions league.

Iyi kipe y’Imana nk’uko abakunzi bayo bakunda kuyita yageze ku bitaro bya CHUK iyobowe na Perezida wayo, Munyakazi Sadate.

Rayon Sports kandi yari iri kumwe n’umutoza wayo Robertinho ndetse n’abakinnyi 21 bagomba gutoranywamo 18 baziyambazwa mu mukino wa Al Hilal.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports, iki gikorwa ngo bagiteguye mu rwego rwo gusaba Imana umugisha wo kuzitwara neza mu mikino nyafurika bagiye kwinjiramo. Ni ibyemejwe na Rutanga Eric usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Rutanga yagize ati” Ni igikorwa twanasabye mu rwego rwo gusaba imigisha ku mana kuko amarushanwa tugiye gutangira arakomeye dukeneye imbaraga n’imigisha byayo.’’

Si ubwa mbere Rayon Sports yakora igikorwa nk’iki ngiki, kuko mu mwaka ushize ubwo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup yasuye abarwayi mu bitaro bya Kibagabaga, binayitera umugisha kuko ku munsi ukurikira yahise itsinda Young Africans yo muri Tanzania inakora amateka yo kugera muri 1/4 cy’irangiza cya Confederations Cup.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger