AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yasubiye ku ivuko ijya gusura mu Rukari (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Nyanza FC ibitego 2-2, mu mukino wa gicuti iyi kipe yakinnye nyuma yo gusura ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari.

Aya makipe afatwa nk’amavandimwe yiteguraga umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Rayon yafunguye amazamu ku bitego bibiri byatsinzwe na Steve Elumanga ndetse n’umunya-Caméroun Essombe Willy Onana, mbere y’uko Nyanza FC ibyishyura biciye kuri Ngarambe Sadjate ndetse na Habaguhirwa Babu.

Mbere y’uyu mukino bamwe mu bakinnyi ni ubwa mbere bari bageze i Nyanza yaba Youssef ukomoka muri Maroc ndetse n’abandi b’abanyamahanga.

Nizigiyimana Karim Makenzie ni we mukinnyi wasubiye i Nyanza mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ikiba muri aka Karere mu mwaka 2012-13.

Ubwo basuraga ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari mbere y’umukino, basobanuririwe amateka yarenze u Rwanda.

Amafoto Rayon Sports yashyize kuri Twitter yayo yerekana bamwe mu bakinnyi bayo bari gusera ku rusyo, abandi bari kwifotozanya n’inyambo.

Rayon Sports kuva yava i Nyanza ni ku nshuro ya gatatu yari igiye gukinirayo, bwa mbere ikaba yaragiyeyo mu 2019, igiye gukina na AS Muhanga mu mukino wa gicuti.

Tariki ya 24 Ukuboza 2020 Rayon Sports yasubiye i Nyanza FC mu mukino wo kurwanya inda zitateganyijwe yanganyijemo na Mukura VS (1-1).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger