AmakuruImikino

Rayon Sports yanyagiye Mukura VS iyitwara igikombe cyo kwizihiza isabukuru ya Padiri Fraipont

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana, nyuma yo kunyagira ikipe ya Mukura Victory Sports ibitego 3-0.

Ni mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.

Ibitego bya Bizimana Yannick, Omar Sidibe na Habimana Hussein ni byo byafashije Rayon Sports kwegukana iki gikombe cyari kimaze imyaka 39 gifitwe na Mukura VS.

Ni mu mukino witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, Visi -Perezida wa APR FC Gen. Mubarak Muganga, Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba, Minisitiri wa Siporo n’umuco Mme Nyirasafari Esperance, Umunyamabanga wa leta muri Minafet Amb. Olivier Nduhungirehe, n’abandi.

Rayon Sports y’umutoza Kayiranga Jean Baptiste yasoje igice cya mbere cy’umukino iri imbere n’igitego kimwe ku busa. Ni igitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 34, ku mupira wari umugarukiye nyuma y’ishoti rya Sarpong ryari rikuwemo n’umuzamu Ingabire Aime Regis.

Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 64 ibifashijwemo na Habimana Hussein wayitsindiye igitego n’umutwe, nyuma ya koruneri yari itewe na Ciza Mugabo Hussein.

Ni mbere y’uko Omar Sidibe atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu ku munota wa 72, ku mupira yari ahawe na Nyandwi Saddam.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger