Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yanganyije na AS Kigali isigwa na mukeba amanota atandatu

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gutsindira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona utari warakinwe ku gihe, bituma ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR FC ava kuri ane akagera kuri atandatu.

Uyu mukino Rayon Sports yaje kuwukina izi neza ko kuwutsinda birayifasha gukomeza kwirukanka inyuma y’ikipe ya APR FC yayirushaga amanota ane, nyuma yo gutsinda Sunrise ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 22 utari wakinwe ku gihe.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yihariye cyane igice cya mbere cy’umukino, kirangira ikiyoboye n’igitego 1-0 cyatsinzwe na Mutsinzi Ange Jimmy. Ni ku ishoti rikomeye rya Coup-Franc yateye ku munota wa 29 w’umukino, birangira umupira uruhukiye mu nguni y’izamu rya Shamir Bate utigeze ananyeganyega.

Rayon Sports yakomeje gusatira cyane ikipe ya AS Kigali, gusa abasore bayo ntibashobore kubyaza umusaruro imipira y’imiterekano yinganjemo za Koruneri zagiye ziboneka.

Uburyo bukomeye AS Kigali yabonye mu gice cya mbere, ni ubwabonwe n’Umugande Frank Kalanda wari uhawe umupira mwiza na Fuad Ndayisenga, gusa bikarangira ajenwe cyane n’umuzamu Mazimpaka Andre.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana gukomeye ku mpande zombi, cyane ku ruhande rwa AS Kigali y’umutoza Masoud Djuma yashakaga kwishyura.

Umugande Frank Kalanda wagiye ahusha uburyo butandukanye yishyuriye AS Kigali mu gice cya kabiri cy’umukino, nyuma y’umupira yari azamukanye yirukankana Iraukunda Eric bita Radu.

Kunganya na AS Kigali byatumye APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona igira agahenge, kuko ubu irusha Rayon Sports amanota atandatu mbere yo guhura na yo mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzaba ku wa 20 Mata. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger