AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yambuye Gacinya na Gakwaya icyubahiro gihabwa abayiyoboye

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwamaze kwambura status y’Abanyacyubahiro bayo Gacinya Chance Denis na Olivier Gakwaya bigeze kuyiyobora kubera gukoresha izina ryayo mu nyungu zabo bwite.

Ku wa gatanu ku wa 21 Nzeri ubwo muri Kigali Arena hakinirwaga imikino ya nyuma ya Play-offs yahuje amakipe yitwaye neza muri Basketball, muri iyi nzu y’imyidagaduro iherereye i Remera mu mujyi wa Kigali hagaragaye abantu bari bambaye imipira y’umweru yariho amagambo agira ati ” Rayon Sports Basketball Club iraza vuba’’.

Aba bantu harimo Gacinya Chance Denis wayoboye Rayon Sports mu myaka ibiri ishize, ndetse na Gakwaya Olivier wari umunyamabbanga w’iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda.

Ni igikorwa cyababaje cyane abayobozi ba Rayon Sports bashinja aba bagabo bombi gukoresha izina rya Rayon Sports mu nyungu zabo bwite.

Amakuru avuga ko Munyakazi Sadatte kuri ubu uyobora Rayon Sports yamaze gutanga itegeko rivana aba bagabo bombi muri groupe ya WhatsApp ya Rayon Sports, ndetse bakaba banahise bamburwa uburenganzira n’icyubahiro gisanzwe gihabwa abayoboye Rayon Sports bose, uburenganzira bwo kwinjira ku mikino iyi kipe yakiriye batishyuye.

Ibi bisobanuye ko Gacinya na Gakwaya batazongera kureba Rayon Sports ikina batishyuye, ndetse bakaba ngo bashobora gushyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, mu gihe baba bakomeje kugaragaza imyitwarire nk’iyo bagaragarije muri Kigali Arena.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger