AmakuruImikino

Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino uzayihuza na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona igomba kwakiramo APR FC ku wa gatandatu w’iki cyumweru.

Aya makipe yombi ahanganiye igikombe cya shampiyona azahurira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino ukomeye cyane kuko ushobora guca urubanza rw’uzegukana igikombe cya shampiyona, cyane mu gihe amanota atatu yaba yegukanwe n’ikipe ya APR FC.

Iyi kipe abakunzi bayo bakunze kwita “Gitinyiro” iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 53, mu gihe mukeba wayo ikunze gushengererwa n’abakunzi bayo ku izina rya “Gikundiro” iyikurikiye n’amanota 48.

Mu gihe APR FC yaba itsinze uyu mukino, yarusha Rayon Sports amanota 9 mu gihe haba hasigaye imikino irindwi yonyine ngo shampiyona irangire. Cyakora cyo Rayon Sports nitsinda uyu mukino izahita igaruka mu rugamba rwa shampiyona, kuko izasigara irushwa na mukeba amanota atatu yonyine.

Nta gitangaza cy’uko na yo yazayakuramo mu mikino irindwi izaba isigaye ikaba yegukana igikombe cy’uyu mwaka.

Uko ibiciro byo kwinjira kuri Derbi ya Kigali bihagaze.

VVIP: 20000Rwf
VIP: 15000
Mu mpande za VIP: 10000Rwf
Mu ntebe z’umuhondo: 5000Rwf
Ahasigaye hose: 2000Rwf.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger