AmakuruImikino

Rayon Sports yakuye amanota atatu i Rubavu, Yannick Mukunzi asezera abafana byeruye

Umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga FC Marines na Rayon Sports, warangiye Rayon Sports iyitsinze 2-0, Yannick Mukunzi asezera ku bafana.

Ni umukino wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Uyu kandi wari umukino usoza imikino ibanza ku ruhande rwa Rayon Sports.

Ku ruhande rwa Yannick Mukunzi, uyu ni wo mukino we wa nyuma yakiniraga Rayon Sports mbere yo kuyivamo yerekeza mu kipe ya Sandvikens IF yo muri Suède.

Mu kibuga hagati, igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’uburyo buke bw’ibitego ku mpande zombi. Rayon Sports yasoje iki gice iteye amashoti abiri yonyine agana mu izamu, mu gihe nta shoti rya Marines ryigeze rikurwamo n’Umuzamu Mazimpaka Andre.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yarushije FC Marines ku buryo bugaragara. Iyi kipe y’umutoza Robertinho yabonye igitego cya mbere ibifashijwemo na Niyonzima Olivier Sefu. Ni ku mupira yigaramye uruhukira mu rucundura nyuma y’akavuyo abataka ba Rayon Sports bari bateje imbere y’izamu rya Marines.

Yannick Mukunzi wakiniraga Rayon Sports umukino wa nyuma yayitsindiye igitego cya kabiri kuri Penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikorewe Sefu mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kugumana umwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 31. Magingo aya iyi kipe irarushwa inota rimwe gusa na APR FC iyoboye shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye, AS Muhanga yatsinzwe na Espoir 2-1, mu gihe AS Kigali yatsinze Amagaju 1-0.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger