AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yakiriye undi rutahizamu mushya uje mu igeragezwa

Nyuma y’abakinnyi nka Omar Sidibe, Drissa Dagnogo wasinye amasezerano muri Rayon Sports mu kwezi gushize, abatoza b’iyi kipe batangiye gukoresha igerageza rutahizamu Mamady Barry wakiniye ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry y’abatarengeje imyaka 20 mu gikombe cy’isi mu 2017, uje mu Rwanda avuye mu Bufaransa.

Nk’uko urubuga rwa Interineti rw’ikipe ya Rayon Sports rubivuga, uyu rutahizamu yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, saa 16:15 aho yanakurikiranye umukino Rayon Sports yanganyije na Police FC 0-0.

Nyuma yo kuruhuka yahise atangira imyitozo na bagenzi be ku kibuga cyo mu Nzove, aho ubu afite akazi katoroshye ko kwigaragariza umutoza Javier Martinez Espinoza n’abamwungirije kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2019.

Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira ukinisha akaguru k’imoso yavutse tariki 22 Mutarama 1997. Kuko mu 2017 yari afite imyaka 20 yari mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu ya Guinée-Conakry yabaye iya gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyegukanywe na Zambia.

Byamuhesheje amahirwe yo gukina igikombe cy’isi cyabereye muri Korea y’epfo aho yisanze mu itsinda rya mbere ririmo Korea yakiriye amarushanwa n’ibindi bihangange bya ruhago nka Argentine n’u Bwongereza.

Nyuma y’iki gikombe cy’isi Mamady Barry yagiye mu Bufaransa akora igeragezwa mu makipe atandukanye yaho arimo; FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere na FC Sochaux yo mu cyiciro cya kabiri ariko ntiyahirwa asubira iwabo aho yakinnye mu makipe atandukanye arimo Soumba FC, Renaissance Football Club na Hafia FC.

Aya makipe yayavuyemo asubira mu Bufaransa kongera kugerageza amahirwe biranamuhira akinira ES Boulazac Isle Manoire FC yo mu cyiciro cya kane mu Bufaransa.

Mamady Barry aganira n’urubuga rwa Rayon Sports.rw dukesha iyi nkuru yagize ati: “Numvise izina rya Rayon Sports narimenye ndibwiwe n’ushinzwe kunshakira isoko. Yambwiye ko ari ikipe nkuru kandi ikomeye ifite n’imishinga myiza y’ahazaza niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza aha. Nabonye ari ikipe nziza. Nakoze imyitozo iri ku rwego rwo hejuru. Mfite inzozi zo gukina muri iyi kipe y’amateka mu Rwanda. Nifuza kongera ubunararibonye bwanjye n’impano kubyo iyi kipe isanganywe.”

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko Rayon Sports ari ikipe y’ubucuruzi bityo rero batazigera bareka guha amahirwe umukinnyi wese babona ko yazabaha umusaruro ndetse akanabazanira inyungu.

Rayon Sports bivugwa ko muri uku kwezi kwa mbere bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo Michael Sarpong wifuzwa n’amakipe akomeye muri Afurika n’abandi bazayivamo iri gusinyisha abakinnyi batandukanye bazabasimbura mu gihe baba bagiye.

Mamady Barry mu gihe yasinyishwa yaba yiyongereye k’umunya Cote d’Ivoire Drissa Dagnogo niwe uherutse gushyira umukono ku masezerano muri iyi kipe.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger