Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yakiriwe gitwari ikubutse muri Afurika y’epfo

Nyuma yo gusezererwa na Mamelodi Sundowns muri CAF Champions League ku bitego 2-0, Rayon Sports yakiriwe gitwari nyuma yo gusesekara i Kigali, iza yirahira Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo kubera uruhare yagize ngo uregendo rwayo rube ruhire.

Iyi kipe yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ku mugoroba w’ejo Saa tatu n’iminota 30 izanwe n’indege ya Rwanda Air.

Bakigera ku kibuga, 25 bari bagize iyi kipe bakiriwe n’imbaga y’abafana bari baje ku bakira, hakaba hari n’itsinda ry’abafana “Gikundiro Forever” ryagombaga kubakira by’umwihariko.

Iyi kipe y’ubururu n’umweru yakiriwe na Paul Muvunyi, perezida wayo wayishimiye uko yitwaye muri Afurika y’epfo n’ubwo batsinzwe, gusa anabibutsa ko hari CAF Confederations Cup ibategereje.

“Mu Rwanda gutsindwa ntibibaho, ntiwakwirirwa unabivuga. Ariko mu mupira w’amaguru bibaho […] Rayon Sports ni ikipe itsinda, ni na yo mpamvu iriho, bibaye atari uko bimeze ntiyaba iriho […] Mwatsinzwe bibiri ariko muhita mujya mu rindi rushanwa. Ririya ryo ni ugutsinda, mube ari ibyo mugira intego.” Muvunyi ahanura abakinnyi.

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimiye ubuyobozi bw’ikipe yabo bwiriye bukimara ngo bitware neza anashimira ambassade y’u Rwanda muri yabakiriye neza ikanabafasha kubona ifunguro, nk’uko Ndayishimiye Eric Kapiteni wa Rayon Sports yabitangaje.

“Abafana bari bari muri Stade, ndetse n’abakinnyi ba Mamelodi Sundowns batubwiye ko tubatunguye, ngo turakomeye mu buryo batakekaga, kuko bari bazi ko badutsinda nibura ibitego bitanu bikaba ari byo bike.”

“Turashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatubaye hafi ku buryo ntacyo twigeze tubaburana. Turashimira kandi Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’epfo kuko yatumye urugendo rwacu ruba ‘Ntamakemwa.”

Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, iyi kipe iracyafite amahirwe mu mikino nyafurika kuko igomba kwisobanura n’imwe mu makipe 16 yakomeje muri CAF Confederations cup, ikaba yakomeza mu matsinda y’iri rushanwa mu gihe yaba iyisezereye.

Abakinnyi b’iyi kipe bahawe ikiruhuko cy’iminsi ibiri, bakazasubukura imyitozo ku wa kane bitegura gukina na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa Azam Rwanda Premier League uteganyijwe kuwa mbere tariki ya 26 Werurwe 2018.

Mugisha Francois Master ari kumwe na Kevin Muhire.

Sefu, Manzi na Ange Mutsinzi.
Jannot Witakenge, umutoza wa Rayon Sports wungirije.
Ifunguro rya nimugoroba ryafatiwe hamwe.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger