AmakuruImikino

Rayon Sports yajuriye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye Komisiyo y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ku bihano iheruka gufatirwa n’iri Shyirahamwe kubera ko itakinnye Irushanwa ry’Ubutwari ryakinwe kuva tariki ya 25 Mutarama kugeza ku wa 1 Gashyantare 2020 rigasiga APR FC yegukanye igikombe.

Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2020 rivuga ko Rayon Sports yahanishijwe kutitabira irushanwa ry’Ubutwari mu mwaka utaha wa 2021, kudakina imikino ya gicuti mu Rwanda no hanze mu gihe cy’umwaka no kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw.

FERWAFA yafashe ibi bihano igendeye ku ngingo ya 12 y’amategeko shingiro yayo, ivuga ko “Kudakurikizwa ibisabwa k’umunyamuryango biteganya ibihano hagendewe ku mabwiriza ya FERWAFA.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rivuga ko ibihano byahawe Rayon Sports bishingiye kandi no ku ngingo ya 60 y’amategeko agenga amarushanwa mu Rwanda.

Aganira na Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru, Munyakazi Sadate yemeza ko ibihano bafatiwe ari akarengane bityo bakaba bagiye gukora ibishoboka byose bagasaba kurenganurwa byaba na ngombwa bakabigeza ku Ntore izirusha intambwe, Perezida Paul Kagame.

Ubuyobozi bw’iki kipe kandi bwamaze gutangaza ko bwajuriye kuri ibi bihano bafatiwe nkuko bitangazwa n’umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza.

Tariki 24 Mutarama 2020, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Intwari, rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ritegurwa na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe “CHENO”.

Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga FERWAFA guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa, mu gihe FERWAFA yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa.

Rayon Sports yaje guhita isimbuzwa ikipe ya Kiyovu SC mu irushanwa ryegukanwe na  APR FC.

Indi nkuru wasoma Rayon Sports irifashisha Perezida Kagame mu gukemura ibibazo ifitanye na FERWAFA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger