AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yajuriye icyemezo yafatiwe na FERWAFA cyo kwishyura Ivan Minnaert

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo kujurira  ku cyemezo iyi kipe iherutse gufatirwa  n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA)m cyokuba igomba kwishyura imbihumbi 35 Ivan Minnaert wahoze ari umutoza wayo.

Rayon Sports yategetswe kumwishyura ibi bihumbi nyuma y’uko akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA gateranye kakemeza ko iyi kipe igomba kumwishyura ibihumbi 35 by’amadorali kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Rayon Sports yifashishije ingingo zigera kuri 12, yatambamiye imikirize y’urubanza igaragaza ko hari ibyirengagijwe mu ifatwa ry’iki cyemezo.

Tariki ya 5 Kanama 2019 ni bwo umwanzuro w’iki kibazo Rayon Sports yari ifitanye na Ivan Jacky Minnaert wamenyekanye nyuma y’aho akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kasanze ibyo Minnaert arenga Rayon Sports bifite ishingiro.

Kakaba karanzuye ko agomba kwishyurwa ibihumbi 35 n’amagana 5 mirongo 35 by’amadorali, ni ukuvuga arenga miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports ikaba itarishimiye imikirize y’urubanza, ndetse ikaba yahisemo kujuririra iki cyemezo nk’uko bigaragara mu bujurire bwandikiwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

Rayon Sports ivuga ko akanama gashinzwe gukemura amakimbirane hari ibintu bimwe na bimwe kagiye kirengagiza ndetse kanagaragaza kubogama cyane.

Ubujurire bw’iyi kipe bukaba bushingiye ku ngingo zigera kuri 12.

Harimo kuba batarahaye agaciro ubwumvikane bagiranye na Minnaert bwo kumwishyura ibihumbi 15 by’amadorali ndetse bakaba baranishyuye 7500, bagasanga bo nta kindi kibareba uretse kwishyura 7500 yari asigaye. Bivuze ko amasezerano y’ubwumvikane bagiranye na Minnaert yateshejwe agaciro

Muri ubu bujurire kandi Rayon Sports ivuga ko bakiriye ikirego impita gihe, bakabaye baracyanze.

Rayon Sports isanga bararenze imbibi z’ikirego kuko cyashingiwe ku ikosa rikomeye yirukaniye Minnaert mu gihe cyakabaye kuba cyarashingiwe ku gice cy’amafaranga ibihumbi 7500$ basigayemo Minnaert.

Bakaba basaba ko cyasubirwamo ndetse bakaniga ku ndishyi Rayon Sports yasabye cyane ko mu mwanzuro w’urubanza nta kintu babivuzeho.

 Ingingo12RayonSportsyifashishijeijuriraurubanza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger