AmakuruAmakuru ashushye

Rayon Sports yahanitse itike yo kwinjira ku mukino uzayihuza na Enyimba FC

Ku mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup uzahuza amakipe abiri azwiho kugira abafana benshi iwayo Rayon Sports na Enyimba FC yo muri Nigeria , ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bimaze kujya ahagaragara aho itike yo mu mwanya y’icyubahiro ari 30. 000 Rwf na 3000 Rwf ahadatwikiriye.

Kuri uyu mukino uzaba ku wa 16 Nzeri 2018 kwinjira  byamaze kwemezwa ni 30 000 Rwf mu myanya y’icyubahiro izwi nka (VIP)  aho kuba 20 000 Rwf yari asanzwe amenyerewe na bamwe, ahatwikiriye akaba 5000Rwf naho ahadatwikiriye ni 3000 Rwf.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Claude aganira na Igihe yemeje aya makuru avuga ko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bitandukanye n’ibyaribisanzwe bimenyerewe gusa ngo abafana bagakwiriye  guha agaciro icyiciro ikipe igezemo ndetse ko kwishyura tike yo ku mukino wa ekipe bazi neza ko ari ugutera inkunga ikipe yabo bakunda.

“Ni umukino ukomeye birumvikana iki cyiciro tugezemo tugomba kugiha agaciro kuko gitandukanye n’ibindi. Ikindi abafana ba Rayon Sports barabizi ko iyo bishyura itike baba batera inkunga ikipe yabo, bagomba kuyifasha kuko uko igera kure muri iri rushanwa niko n’ibibazo byiyongera kandi nibo ifite nk’abaterankunga.”

Kuri uyu mukino uzasifurwa n’Abanya-Algeria Mustapha Ghorbal uzaba yungirijwe na Abdelhak Etchiali na Mokrane Gourari, Mu inama iwutegura byemejwe ko imiryango ya stade izafungurwa hakiri kare mu rwego rwo  kureka abafana ngo binjire neza mu mutekano. Biteganyijwe ko Enyimba FC izagera i Kigali kuwa Gatanu saa tatu z’ijoro.

Abafana ba Rayon Sports ngo ntibakangwa n’igiciro cyo kwnjira kuri stade dore ko bavuga ko kwishyura igicirro cyashyizweho  banaba batera inkunga ikipe yabo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger