AmakuruImikino

Rayon Sports yafashe ingamba zikomeye nyuma yo gusezererwa na Al Hilal

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezererwa na muri CAF Champions League batageze muri ¼ nk’intego bari bihaye, Rayon Sports ubu intego ni ukwegukana buri gikombe cyose gikinirwa mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino uri imbere.

Ku cyumweru tariki ya 26 Kanama 2019, ni umunsi abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports batazibagirwa kuko ari bwo bakuwemo na Al Hilal muri Champions League batabashije kurenga ijonjora rya mbere.

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Jean Paul Nkurunziza, avuga ko batunguwe no kuvamo, ariko na none ikipe nka Rayon Sports si kipe yo kwiheba ngo yumve ko byose birangiye nyuma yo kuva muri Champions League.

Yagize ati“Twavuyemo mu mikino nyafurika nyuma y’uko tunganyije imikino ibiri ariko tugasezererwa ku itegeko ry’uko twatsinzwe igitego mu rugo kuri 1-1 twanganyije, nk’ikipe nka Rayon Sports ntabwo twacibwa intege n’uko tutasezereye Al Hilal ahubwo byatubereye isomo.”

Yakomeje avuga ko ubu bahanze amaso igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro nk’intego yabo nyamukuru ariko bagahera ku gikombe cy’Agaciro ndetse na Super Cup.

Yagize ati“Ubu intego yacu ya mbere ni ukwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro umwaka utaha w’imikino, ariko tugomba kubigeraho tubanje gutwara ibikombe tuzakinira harimo igikombe cyo kwibuka Padiri Joseph Fraipont wari umukunzi wa Rayon Sports tuzakina na Mukura VS tariki ya 1 Nzeri, hari igikombe cy’Agaciro ndetse na Super Cup ibyo byose tugomba kubitwara.”

Yemeza ko abakinnyi bafite uyu munsi bafite ubushobozi bwo kwegukana ibyo bikombe byose yavuze haruguru bahigiye kwegukana.

Nyuma yo kuva muri Sudani, abakinnyi ba Rayon Sports bahawe akaruhuko k’iminsi 2, bakaba bazatangira imyitozo ku wa 4 aho bazajya bakora 2 ku munsi ku kibuga cyo mu Nzove.

Rayon Sports yiyemeje kwegukana ibikombe byose
Twitter
WhatsApp
FbMessenger