AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports ntizaha agahimbazamusyi abakinnyi 3 bagiye muri APR FC

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane kiyobowe na Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko bari gutegura guha agahimbazamusyi abakinnyi bafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Hagati aho yanavuze ko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports nta gahimbazamusyi buzaha abakinnyi batatu bavuye muri Rayon Sports bakajya muri APR FC

Abakinnyi ba Rayon Sports bari bemerewe buri wese ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko kugeza ubu ayo mafaranga akaba ataratangwa.

Munyakazi Sadate yavuze ko ayo mafaranga bari kwisuganya kugira ngo bayatange, ariko abakinnyi batavuye muri Rayon Sports neza bakaba ntayo bazagenerwa.

“Nka komite nshya turi kwisuganya ngo dutange aya mafaranga, ariko hari abatazayabona nk’abakinnyi bavuye muri Rayon Sports nabi namwe murabazi”

“Nka Manzi se n’ubwo yanditse ibaruwa mugira ngo yagiye neza? Ako gahimbazamusyi se murumva yakabona? Sefu se murumva yakabona? Djabel se yakabona? abandi bo bazakabona”

Iki kiganiro cyabereye ku kibuga cy’imyitozo mu Nzove, ni ikiganiro Perezida wa Rayon Sports yavuze ko kizaba ngarukakwezi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger