AmakuruImikino

Rayon Sports ntigikinnye na APR FC, yikuye mu irushanwa

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazitabira imikino y’igikombe cy’Intwari igomba gutangira kuri uyu wa gatandatu.

Imikino y’igikombe cy’Intwari igomba yari gutangira ku munsi w’ejo saa cyenda ikipe ya Rayon Sports icakirana na Police FC mu gihe saa kumi n’ebyiri ikipe ya APR FC yagombaga gucakirana na Mukura Victory Sports.

Rayon Sports ivuga ko ivuye muri iri rushanwa kubera ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanze kwemerera iyi kipe gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yatangaje ko batishimiye ibyemezo bya FERWAFA byo kwanga gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa.

Nkurunziza yagize ati, ”Bidasubirwaho Rayon Sports ntizitabira irushanwa ry’Ubutwari 2020, kubera ko FERWAFA itahaye agaciro ubusabe bwacu ahubwo igahitamo gushyiraho amabwiriza adukumira muri iri rushanwa, twe nka Rayon Sports inyungu twari gukuramo kwari umumenyereza abakinnyi bacu bashya bakamenyerana ariko niba FERWAFA idukumiriye, ntituzitabira irushanwa tuzajya gushaka imikino ya gicuti bazamenyereramo”.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa cyari igihe cyiza kuri iyi kipe cyo kugerageza abakinnyi bashya yaguze barimo Ally Niyonzima, Idrissa Dagnogo na Kayumba Soter.

Jean Paul Nkurunziza yavuze ko uyu mwanzuro ubuyobozi bwa Rayon Sports bwawufashe bwawizeho neza kandi ko FERWAFA nitagira icyo ikora mu maguru mashya uyu mwanzuro bafashe ari ndakuka.

Akomeza avuga ko batazi impamvu FERWAFA ifashe icyemezo cyo kwanga ubusabe bwa Rayon Sorts kuko atari ubwa mbere bari bagiye gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa kuko umwaka ushize nabwo bemerewe gukinisha abakinnyi bari batarabona ibyangombwa.

Imikino ya nyuma izaba ku munsi w’intwari tariki 01 Gashyantare ari na wo abantu benshi bari bahanze amaso kuko APR FC yari kuzakina na Rayon Sports mu gihe Mukura VS yari kuzakinana Police FC.

Ikipe izatwara igikombe ni izaba ifite amanota menshi, mu gihe amakipe yanganya amanota hazarebwa ifite ibitego byinshi.

Ikipe izatwara igikombe izahabwa amafaranga angana na miliyoni 6 n’imidari ya zahabu, iya kabiri izahabwa miliyoni 3 n’imidari ya bronze, iya gatatu ihabwe miliyoni 2 mu gihe iya kane izahabwa miliyoni 1.

APR FC ni yo ifite iki gikombe cy’umwaka ushize, yagitwaye ifite amanota 6 mu gihe Rayon Sports igiheruka mu 2018.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger