AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports na AS Kigali zakiriye amakuru mabi mbere yo gukina imikino nyafurika

Amakipe ya Rayon Sports na AS Kigali ahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, ntabwo yemerewe gukoresha abakinnyi yakuye hanze y’igihugu mu ijonjora ry’ibanze ry’iyi mikino azakina mu mpera z’iki cyumweru.

Iminsi ibarirwa ku ntoki ni yo ibura kugira ngo Rayon Sports icakirane na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru, ku wa 11 Kanama 2019.

Mbere yaho ku wa gatandatu ku wa 10 Kanama 2019, AS Kigali izaba yahuye na KMC yo muri Tanzania, mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederations Cup na wo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Cyakora cyo aya makipe yombi ntabwo azakoresha abakinnyi bashya yasinyishije abakuye hanze y’u Rwanda, kubera gutinda kubabonera ibya ngombwa bya ITC (FIFA International Transfer Certificate). ITC ni icya ngombwa  mpuzamahanga gitangwa na FIFA cyemeza ko umukinnyi mushya yahinduye ikipe ku buryo bwemewe n’amategeko.

Ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi batanu barebwa n’iki kibazo, barimo Ndizeye Samuel Rayon Sports yakuye muri Vital’O FC, umunya-Ghana Commodore Olokwei wakiniraga EKUMFI United FC na Oumar Sidibé wavuye muri Djoliba Athletic Club bob y’iwabo muri Ghana.

Iki kibazo kandi kirareba Umurundi Irakoze Saidi munya-Nigeria, Samuel Ifeanyi Nwosu Chukwudi utari ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports yatanze muri CAF.

Abakinnyi ba AS Kigali barebwa n’iki kibazo bo barimo Ndayishimiye Eric Bakame wavuye muri AFC Leopards, Haruna Niyonzima wavuye muri Simba SC yo muri Tanzania, cyo kimwe na babasore bavuye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Aba barimo Ekandjoum Essombe Arsitide wakiniraga Union de Douala yo muri Cameroun, Makon Nlogi Thierry wavuye muri Coton Sport muri Cameroun, Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport muri Gabon na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS de Loum muri Cameroun.

Amakipe ya AS Kigali na Rayon Sports azemererwa gukoresha aba bakinnyi mu ijonjora rya kabiri ry’iyi mikino nyafurika. Ibi bizashoboka mu gihe AS Kigali yaba isezereye KMC ndetse no mu gihe Rayon Sports yaba isezereye Al Hilal.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger