Rayon Sports izesurana na AS Kigali ku wa gatanu w’iki cyumweru

Ku wa gatanu w’iki cyumweru, amakipe ya Rayon Sports na AS Kigali agomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, azahurira mu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri y’umugoroba.

Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino nyafurika aya makipe yombi agomba gukina mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama kuzatangira ku munsi w’ejo. Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize, ifite urubanza rutoroshye imbere y’ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani bagomba guhurira mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league.

AS Kigali yo yegukanye igikombe cy’amahoro, igomba guhura na KMC yo muri Tanzania, mu ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Confederations Cup.

Mu gihe Rayon Sports yaba ibashije gusezerera Al Hillal, mu kiciro gikurikira yahura n’ikipe izarokoka hagati ya Rahimo FC yo muri Burkinafaso na Enyimba FC yo muri Nigeria.

AS Kigali yo mu gihe yaba ishoboye gusezerera KMC, yazahura n’ikipe izarokoka hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security Services yo muri Malawi.

Comments

comments

Hirwa Patrick

Hirwa Patrick is a writer of Teradignews.rw since October 2021. He studied Journalism and Communication at University of Rwanda, School of Journalism and Communication.