AmakuruImikino

Rayon Sports izacakiraba na AS Kigali idafite umukinnyi wayo ukomeye w’Umunyacameroon

Umunya Cameroon uhetse Rayon Sports,Essomba Willy Onana ntazakina umukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona ikipe ye izakina na AS Kigali,kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021. Abakinnyi 10 bakaba batemerewe gukina umunsi wa 9 wa shampiyona.

Rayon Sports izakina uyu mukino wa AS Kigali idafite abakinnyi bayo babiri bujuje amakarita 3 y’umuhondo ari bo Onana Essomba Willy Léandre na Niyonkuru Sadjati ukunze gusimbura.

Onana ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho muri uyu mwaka w’imikino, aho amaze gutsinda ibitego bine mu mikino umunani ya Shampiyona.

Rayon Sports ifite amanota 12 mu mikino 8,irahura na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports imaze imikino itatu nta ntsinzi, izahangana na AS Kigali ya kabiri n’amanota 16 izaba ikeneye intsinzi yayifasha kubona umwanya wa mbere mu gihe Kiyovu Sports yananirwa kwikura i Huye ubwo izaba yakiriwe na Mukura Victory Sports.

Uko amakipe azahura ku munsi wa cyenda wa Shampiyona:

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021

Bugesera FC vs Etoile de l’Est FC (Bugesera, 15:00)
Gasogi United vs Gorilla FC (Stade de Kigali, 15:00)
Rutsiro FC vs Espoir FC (Stade Umuganda, 15:00)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukuboza 2021

AS Kigali vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 15:00)
Marine FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15:00)
Mukura VS&L vs Kiyovu SC (Stade Huye, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 19 uKuboza 2021

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15:00)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi, 15:00)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger