AmakuruImikino

Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizanu mpuzamahanga w’Umunyazimbabwe

Rutahizamu mpuzamahanga w’umnyazimbabwe witwa Aubrey Chirwa akomeje kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurekurwa na Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania yari asanzwe akinira.

Ku wa Gatandatu tariki 24 Nyakanga 2021, nibwo Azam FC yatandukanye n’abakinnyi batatanze umusaruro barimo Aubrey Chirwa ari kumwe n’abandi barimo Niyonzima Ally ukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Nyuma y’uko abo bakinnyi batandukanye na Azam FC, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kubifuza ku buryo bukomeye, ibiganiro hagati y’abo bakinnyi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bikaba bigikomeje n’ubwo kubasinyisha bombi bigoranye.

Amakuru ariho ni uko Aubrey Chirwa kugira ngo Rayon Sports imusinyishe byayisaba gutanga amafaranga arenga miliyoni 20 z’Amanyarwanda ku mwaka umwe n’umushahara byibura wa miliyoni ebyiri ku kwezi, mu ikipe ya Azam FC yakiniraga yo yamuhembaga miliyoni 5 buri kwezi.

Aubrey Chirwa w’imyaka 28 y’amavuko, yazamukiye mu ikipe y’iwabo muri Zimbabwe yitwa Platinum FC mu mwaka wa 2015, muri 2016 yaguzwe n’ikipe ya Hobro IK yo muri Denmark ayivamo yerekeza muri Young Africans yo muri Tanzania.

Uyu mukinnyi w’inkingi ya mwamba mu Ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe, muri 2018 nibwo yasinyiye ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu gihugu cya Misiri yitwa Nogoom FC ayivamo muri uwo mwaka ubwo yagurwaga miliyoni 50 na Azam FC iheruka kumwereka umuryango uyisohokamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger