AmakuruImikino

Rayon Sports irakina na Musanze FC idafite abakinnyi bayo bane

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020, abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakunda ikipe ya Rayon Sports na Musanze FC, bategereje umukino urahuza aya amakipe yombi ku isaha ya saa cyenda kuri Stade Regional i Nyamirambo .

Ikipe ya Rayon Sports irakira Musanze FC, muri uyu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020, irawukina ibura bamwe mu bakinnyi ba yo bagera kuri 4 basanzwe babanza mu kibuga bitewe n’ibibazo by’imvune.

Umutoza Cassa Mbungo Andre ugiye kuba atoza umukino we wa kabiri Rayon Sports, yagaruye Sarpong utarakinnye umukino wa Etincelles kubera imyitozo mike kuko ari bwo yari akiva hanze, ubu ari mu mwiherero n’abandi hategerejwe kumenya niba amukoresha.

Iyi kipe kandi iraza kuba idafite Omar Sidibe na Drissa Dagnogo batakinnye umukino uheruka kubera imvune.

Ntifite Kandi Bizimana Yannick yavunikiye ku mukino wa Etincelles ndetse na Kakule Mugheni Fabrice na we wavunikiye kuri uyu mukino, gusa uyu musore yanujuje amakarita 3 y’umuhondo ntiyemerewe gukina umunsi wa 22.

Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 44 irarushwa amanota 7 na APR FC ya mbere ifite 51.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger