Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports inganyije na Gicumbi FC , abayobozi bafatana mu mashati

Umukino wahuzaga Rayon Sports na Gicumbi FC warangiye amakipe yombi anganya 1-1, ntibyavugwaho rumwe ndetse bituma abayobozi b’amakipe yombi bafatana mu mashati.

Imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona yari yakomeje , ni imikino yabaye nta mufana numwe uri muri stade nyuma y’uko byemejwe na Minisiteri y’ubuzima ko kuri uyu wa Gatandatu umuntu wa mbere yagaragaweho Coronavirus ikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake ku Isi.

Ku munota wa gatatu w’inyongera igice cya mbere kigiye kurangira nibwo Gicumbi FC yatsinde igitego cya mbere.

Rayon Spors yahise ijya ku gitutu cyo kwishyura iki gitego ndetse ikaba yanashaka insinzi ariko igice cya mbere kirangira ari 1 cya Gicumbi FC ku busa bwa Rayon Sports.

Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports ishaka ibitego ariko bakaberwa na bâ myugariro ba Gicumbi FC ari nako batinza umukino.

Iminota 90 y’umukino yarangiye bikiri 0-1 maze umusifuzi yongeraho iminota 7 ntibyavugwaho rumwe.

Ku munota wa 93 nibwo Sugira Ernest wa Rayon Sports yishyuye igitego ku mupira yari ahawe ubwo umunyezamu wa Gicimbi Mbarushimana Emile yari amaze kugwa hasi umusifuzi akemeza igitego.

Kuri uyu munota kandi Mukamba Shabani wa Gicumbi FC yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa ritagaragaye neza ariko birashoboka ko yari abwiye amagambo mabi umusifuzi kuko aribwo igitego cyari kikimara kujya mu izamu maze ahita yerekwa ikarita tukura.

Byageze ku munota wa 95 umunyezamu Mbarushimana akiryamye hasi ari nako impaka ari nyinshi mu bantu mbarwa bari be merewe kureba uyu mukino bakemanga imisifurire isigaye iri muri shampiyona nkuko na mbere byagiye ivugwa.

Iki gitego kandi cyateje impaka no mu bayobozi b’amakipe yombi ndetse bagera naho bafatana mu mashati , uwabateye imboni aba atangiye gufata amashusho maze nawe baramusagarira bamubuze gufata amashusho ndetse no gusiba ayo yafashe.

Umukino warangiye ari 1-1.Mu yindi mikino yabaye, Heroes FC yanganyije na Sunrise FC y’abakinnyi icyenda ibitego 2-2, Musanze FC yanganyije na Gasogi United 0-0 mu gihe Mukura VS yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Kunganya uyu mukino bitumye Rayon Sports igenda gake mu muvuduko wo kwiruka kuri APR FC ya mbere. Rayon Sports igize amanota 51, irushwa amanota atandatu na APR FC ya mbere, yo izakirwa na Espoir FC i Rusizi ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020.

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger