AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports iherutse kubambirwa i Golgotha yatangiye umwiherero yitegura Etincelles

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindirwa i Nyagatare na Sunrise ibitego 2-1, yatangiye umwiherero yitegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona igomba guhuriramo na Etincelles FC.

Ni umukino amakipe yombi agiye guhuriramo anganya amanota 10 n’ibitego bitatu azigamye, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa kabiri w’iki cyumweru, ukazatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abakinnyi 18 ba Rayon Sports ni bo batangiye umwiherero utegura uyu mukino. Aba barimo Kakule Mugheni Fabrice wari umaze igihe afite ikibazo cy’uburwayi, gusa ntibabirimo Umunya-Ghana Michael Sarpong waherewe ikarita itukura mu mukino wa Sunrise, nyuma yo gus***sha ba nyina abarebye uyu mukino ndetse n’umusifuzi Rurisa Patience.

Aba bakinnyi kandi barimo Umuzamu wa mbere Kimenyi Yves utarakinnye umukino wa Sunrise kubera uburwayi.

Ku bwa Roberto Martinez Espinoza utoza Rayon Sports, kuba Kakule yagarutse mu kipe yizeye ko hari byinshi azabafasha, bijyanye n’ubunararibonye uyu musore afite.

Ati” Ikintu cy’ingenzi muri ruhago ni icyizere. Mfitiye icyizere buri mukinnyi nkorana nawe imyitozo, ikiba gisigaye kuri bamwe ni uko igihe kigera gusa nta kindi. Mugheni ari mu bafite ubunararibonye kandi twiteze ko bazadufasha. Ariko intangiriro za shampiyona zaramugoye kubera imvune. Gusa ubu yarakize twizeye ko tugiye gutangira kubona umusaruro we.”

Abakinnyi 18 Rayon Sports igomba kwifashisha ku mukino wa Etincelles.

Abanyezamu: Kimenyi Yves na Nsengiyumva Emmanuel Ganza

Ba myugariro: Irambona Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu na Runanira Amza

Abakina hagati: Commodore Olokwei, Amran Nshimiyimana, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibe, Sekamana Maxime, Ciza Hussein na Fabrice  Mugheni

Ba rutahizamu: Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger