AmakuruImikino

Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ukomeye muri shampiyona ya Uganda

Ikipe ya Rayon Sports yigaruriye imitima y’abakunzi ba ruhago murRwanda ikomeje kwiyubaka isinyisha abantu b’ingenzi bazayifasha mu mikino itandukanye hatimo abatoza ndetse n’abakinnyi, ubu ikaba yitegura gusinyisha umukinnyi urikubica bigacika muri Uganda.

Iyi kipe ihetutse gusinyisha umutoza Irambona Masudi Djuma amasezerano y’imyaka ibiri, kuri ubu ikomeje gusinyisha abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Nyuma y’uko mu mwaka ushize w’imikino ikipe ya Rayon Sports yagize ikibazo gikomeye inyuma ku ruhande rw’ibumoso, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021 yasinyishije Muvandimwe Jean Marie Vianney wakiniraga Police FC, gusa iracyifuza undi mukinnyi ukomeye bazafatanya.

Ubusanzwe Rayon Sports yari ifite abandi ba myugariro babiri b’ibumoso aribo Mujyanama Fidele na Niyibizi Emmanuel bakunda kwita Kibungo, gusa biravugwa ko Niyibizi ashobora gutizwa hanyuma Mujyanama agasezererwa mu bakinnyi batatanze umusaruro ushimishije.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports igeze kure ibiganiro byo gusinyisha undi myugariro w’ibumoso witwa Ndahiro Derrick ukinira ikipe ya Vipers Sports Club ikina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Uganda.

Hari amakuru ari guhwihwiswa avuga ko umwe mu baherwe basanzwe bagurira abakinnyi Rayon Sports, ni we wamaze kugirana ibiganiro na Ndahiro Derrick bikaba biri kugenda neza bitewe n’uko uyu mukinnyi yifuza kuza gukina mu Rwanda.

Ndahiro Derrick ni umwe mu bakinnyi bagaragaje impano idasanzwe muri Uganda, aho mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 yabaye umukinnyi w’ukwezi inshuro esheshatu ndetse ni we mukinnyi ngenderwaho muri Vipers Sports Club.

Uyu mukinnyi yavukiye muri Uganda, gusa afite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda, muri 2019 yigeze guhamagarwa na Mulisa Jimmy mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’Abatarengeje imyaka 23 abura ibyangombwa, gusa intego ye ni ukuzakinira Amavubi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ashaka kuza gukina mu Rwanda.

Uyu mukinyi kandi yagiye ahamagarwa mu makipe y’igihugu cya Uganda y’abakiri bato mu marushanwa atandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger