AmakuruImikino

Rayon Sports igiye gusinyana amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ukomeye

Ikipe ya Rayon Sports iritegura gusinyana amasezeranony’ubufatanye n’umufatanyabikorwa mushya ukomeye mu cyumweru hitaha.

Ni nyuma y’igihe kitari gito iyi kipe iri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Mu ntangiriro za Nyakanga ni bwo hatangiye kuvugwa ko ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda kiri mu biganiro n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu gihugu.

Nyuma y’uko impande zombi zigiranye ibiganiro bikagenda neza, ejo ku wa Mbere cyangwa ejobundi ku wa Kabiri bazasinyana amasezerano, aho bivugwa ko Airtel ishobora kuzajya iha Rayon Sports miliyoni 60 z’Amanyarwanda buri mwaka.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere impande zombi zifuje gukorana kuko muri 2019 nabwo hari habayeho ibiganiro ndetse bigenda neza, gusa biza gupfa ku munota wa nyuma aho bivugwa ko bamwe mu bayoboraga Rayon Sports muri icyo gihe aribo batumye ibiganiro bizamo kidobya.

Uretse Airtel izasinyana na Rayon Sports mu minsi mike, biravugwa ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abafatanyabikorwa barimo na CANAL + yifuza kuzajya yerekana imikino yayo, gusa amasezerano ashobora kuzasinywa ubwo abafana bazaba bakomorewe kugaruka ku kibuga.

Ikipe ya Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino 2020-2021 yasoje ku mwanya mubi wa karindwi, umwaka utaha w’imikino irifuza kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, kugeza ubu ikaba imaze gusinyisha abakinnyi bane aribo Mico Justin na Muvandimwe Jean Marie Vianney bavuye muri Police FC, Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United na Mugisha Francois wavuye muri Bugesera FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger