Rayon Sports igeze kure ibiganiro n’umukinnyi ukomeye wahoze muri APR FC wifuzwaga n’amakipe akomeye mu Rwanda (Amafoto)
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gukaza umurego yiyubaka kugira ngo yongere gushimisha abakunzi bayo no kongera kugirirwa icyizere cyo kwegukana ibikombe bitandukanye muri Shampiyona y’u Rwanda n’ahandi.
Miri urwo rwego, yihaye intego yo kuba yakongerera amasezerano umukinnyi usatira aciye mu mpande witwa Sekamana Maxime byavugwaga ko ashobora kuyisohokamo.
Mu ntangiriro za Nyakanga 2021, ni bwo Sekamana Maxime yasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yasinyiye Rayon Sports mu mwaka wa 2019, kuri ubu akaba yatangiye ibiganiro byo kongera andi masezerano.
Amakuru yizewe twabashije kumenya ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bifuza kumugumana cyane n’ubwo na Kiyovu Sports yari yamuganirije yifuza kumusinyisha.
Sekamana Maxime w’imyaka 26 y’amavuko yazamukiye mu ikipe ya APR FC anayikinira imyaka ikabakaba 10, tariki 2 Nyakanga 2019 akaba aribwo yasezerewe mu bakinnyi batari baratanze umusaruro mwiza ari kumwe na bagenzi be 15.
Nyuma yo kwirukanwa mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yahise yerekeza muri Rayon Sports aho ayimazemo imyaka ibiri, gusa umwaka ushize w’imikino ntabwo yigeze abona umwanya uhagije wo gukina.
Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batanu b’Abanyarwanda ari bo Mico Justin na Muvandimwe Jean Marie Vianney bavuye muri Police FC, Byumvuhore Tresor wavuye muri Gasogi United na Mugisha Francois ‘Master’ wakiniraga Bugesera FC na Mushimiyimana Mohammed wari waratandukanye na APR FC.