AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports ibambiwe i Gologota, Gasogi United itsindwa umukino wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports inaniwe gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo gutsindirwa kuri Stade ya Nyagatare yabatijwe Stade Gologota ibitego 2-1.

Hari mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yari yasuyemo Sunrise.

Ni umukino utagaragayemo umuzamu Kimenyi Yves ku ruhande rwa Rayon Sports, kuko yari afite ikibazo cy’uburwayi.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Sunrise iri imbere n’igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 17 w’umukino ghitsinzwe n’Umugande Suleyman Majanjaro, nyuma yo kwiba umugono ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari burimo Herve Rugwiro na Iragire Saidi.

Iminota ya mbere y’igice cya kabiri cy’umukino yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, Rayon Sports ishaka igitego cyo kugombora, mu gihe Sunrise y’umutoza Moses Basena na yo yacishagamo igasatira ishaka igitego cya kabiri.

Rayon Sports yishyuye ku munota wa 70 ibifashijwemo na Bizimana Yannick, ku mupira yari ahawe na Ciza Hussein wari winjiye asimbura Iranzi Jean Claude.

Sunrise yashimangiye insinzi yayo ku munota wa 80 w’umukino ubwo yatsindaga igitego cya kabiri ibifashijwemo na Pius Mwange, ku mupira yari ahawe n’Umunya-Nigeria Babuwa Samson.

Ni ubwa mbere mu mateka Rayon Sports itsinzwe na Sunrise muri shampiyona.

Iminota 10 yakurikiyehjo yaranzwe n’igitutu ku ruhande rwa Rayon Sports, gusa birangira inaniwe kwishyura.

Iyi kipe ahubwo yarangije uyu mukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma y’uko Michael Sarpong ahawe ikarita itukura azira gutuka umusifuzi Patience.

Mu wundi mukino, ikipe ya Mukura VS yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, ihita yaka Police FC umwanya wa mbere. Ni ibitego byatsinzwe na Ndizeye Samuel cyo kimwe na Munezero Dieudonne.

Gasogi United ni yo yari yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo na Ndekwe Felix.

AS Kigali yo yabonye insinzi ya mbere itsinda Marines FC igitego 1-0, mu gihe Bugesera yatsindiwe i Nyamata na Etincelles ibitego 2-0.

[team_standings 61268]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger