AmakuruImikino

Rayon Sorts na Young Africans zihanganiye umukinnyi uri gusoza amasezerano muri Police FC

Ikipe ya Rayon Sports na Yanga Afrikans yo muri Tanzania zihanganiye Usengimana Faustin urigusoza amasezerano muri Police FC .

Usengimana Faustin umaze imyaka ibiri muri Police FC nyuma yo kuva muri Buildcon yo muri Zambia ariko akaba atifuza kongera amasezerano muri iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda.

Uyu myugariro byavuzwe ko yamaze kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bakagira nibyo bemeranya hari amakuru yatangiye kujya hanze ko hari amakipe yo hanze arimo kumwifuza.

Amakuru Inkanga yamenye ni uko uyu myugariro yatangiye ibiganiro na bamwe mu bashinzwe kugura abakinnyi mu ikipe ya Yanga Afrikans yo muri Tanzania ndetse ngo birimo kugenda neza.

Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi aramutse abonye amahirwe yo kujya gukina hanze y’u Rwanda yagenda ariko mu gihe bitakunda ngo ntakabuza azasinyira Rayon Sports.

Usengimana Faustin yakuriye muri Rayon Sports ndetse ayibera na Kapiteni ariko kubera ibibazo bya mikoro iyi kipe yagiye ihura nabyo yayivuyemo muri 2018 ajya gukina muri Kowait ariko ntabwo yatinzeyo mu 2019 yasinye amasezerano muri Buildcon yo muri Zambia yavuyemo mu 2020 asinyira Police FC ariko mu 2015 yari umukinnyi wa APR FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger