Amakuru ashushye

Ramadhan yagaruwe muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na Minnaert

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasubije mu kazi Ramadhan Nkunzingoma usanzwe ari umutoza w’abazamu b’iyi kipe, nyuma y’uko ku cyumweru uyu mutoza yari yashwanye na Ivan Minnaert usanzwe ari umutoza w’iyi kipe bikarangira uyu mutoza agatangaje ko atakimushaka muri Rayon Sports.

Intandaro yo kugira ngo aba batoza ba Rayon Sports bashwane bigere n’aho batandukana yaturutse ku kutumvikana ku misimburize y’abakinnyi mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda Rayon Sports iheruka kunganyamo 2-2 na Kiyovu Sports.

Mu myitozo yo kuri uyu kabiri bitegura umukino wa 1/16 mu gikombe cy’amahoro ugomba kubahuza na Etincelles, Nkunzingoma Ramadhan yongeye kugaruka mu myitozo, nyuma y’uko imyitozo iyi kipe yari yakoze ejo ku wa mbere atayigaragayemo.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports akavuga ko ikibazo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagikemuye biciye mu kunga aba batoza bombi.

Ivan Jacky Minnaert akunze gufata ibyemezo atabimenyesheje ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Nyuma y’iyo myitozo, Umutoza Jacky Ivan Minnaert yatangaje ko nta kutumvikana kwigeze kubaho, ahubwo ko ari abatishimira ibyo rayon Sports irimo igeraho bityo bagashaka guteza umwiryane mu ikipe.

Ati “Nta bushyamirane bwabayeho. Hari abantu bamwe bashaka guteza umwiryane mu ikipe yacu, bakayicamo ibice. Ubutaha abashaka amakuru y’impamo bajye bambaza cyangwa babaze Umunyamabanga mukuru, kuko abandi bashobora kuguha amakuru atari yo.”

N’ubwo Umutoza avuga ibyo, Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard ‘King’ yatangaje ko ikibazo koko cyabayeho cyo kutavuga rumwe mu buryo bw’imisimburize y’abakinnyi mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, ariko ngo cyarakemutse.

Bernard yagize ati “Ikibazo cyabayeho urebye ni ukutumvikana neza mu gusimbuza abakinnyi, mu mukino waduhuje na Kiyovu Sports, ariko twaricaye turabaganiriza ikibazo turagikemura, ni na yo mpamvu mwabonye Umutoza w’abanyezamu yagarutse mu myitozo, ubu nta kibazo gihari.”

Akomeza avuga ko habayeho kwicara nk’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, buri ruhande rwibutswa inshingano zarwo, umutoza mukuru na we yibutswa akamaro k’abatoza bungirije, maze ikibazo gikemuka burundu.

Ibi kandi byabaye nta n’ukwezi gushize Jannot Witakenge wari umutoza wa Rayon Sports ahinduriwe inshingano, Ivan Minnaert agatungwa agatoki ko ari we waukuje ku mugati ntakomeze kuba umutoza wungirije nyuma yo kugaragaza ko atamushaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger