AmakuruImikino

PSG yorohereje amakipe yifuza kugura Neymar igabanya igiciro cye

Ikipe ya Paris Saint Germain yongeye kugaragaza ko yifuza kugurisha Umunya-Brazil Neymar Jr, nyuma yo kugabanya igiciro cye ikagishyira kuri miliyoni 222 z’ama-Euro zingana n’izo yamuguze muri 2017 ava muri FC Barcelona.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize iyi kipe y’i Paris yari yatangaje ko yifuza byibura miliyoni 300 z’ama-Euro, kugira ngo ibe yakwemera kurekura Neymar.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu ikinyamakuru Le Parsien dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko PSG iri gusaba byibura miliyoni 222 kugira ngo ibe yarekura Neymar, gusa kuri uyu wa gatandatu iki kinyamakuru cyongeye gutangaza izindi mpinduka ku giciro cya Neymar.

Le Parsien yavuze ko umuherwe wa PSG, Nasser Al-Khelaifi atagishaka kubona Neymar, bityo ko yifuza kumurekura ku giciro kiri hagati ya miliyoni 130 n’140, hanyuma ikongerwa umukinnyi umwe.

FC Barcelona nk’ikipe ikomeje guhabwa amahirwe yo kuba yakwisubiza Neymar, ngo iramutse yishyuye PSG aya mafaranga hanyuma ikanongeraho umwe mu bakinnyi bayo hagati ya Philippe Coutinho na PSG, byarangira PSG yongeye kuyisubiza Neymar.

Amahirwe menshi arerekeza Neymar mu mwambaro wa FC Barcelona yahoze yambara.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger