AmakuruImikino

PSG yanze ibya Mirenge Real Madrid yifuzaga kuyiha kugira ngo ibone Neymar

Ikipe ya PSG yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yanze miliyoni 100 z’ama-pounds n’abakinnyi batatu bakomeye Real Madrid yifuzaga kuyiha kugira ngo ihabwe Umunya-Brazil, Neymar Junior.

Ni ibyatangajwe n’ikinyamakuru l’Equipe cyandikirwa mu gihugu cy’Ubufaransa.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Real Madrid yari yifuje guha PSG miliyoni 100 z’ama-Pounds ikongeraho abakinnyi batatu barimo Keylor Navas, Gareth Bale na James Rodriguez, gusa PSG ikaba yateye utwatsi iby’ubu busabe.

L’Equipe yongeyeho ko uretse kuba PSG yanze icyifuzo cya Real Madrid, yananze icyifuzo cy’amakipe ya FC Barcelona na Juventus nay o yayegereye ashaka uyu munya-Brazil. Amakuru avuga ko Barcelona yari yifuje gutanga miliyoni 170 z’ama-Euro kugira ngo ihabwe Neymar, mu gihe Juventus yo yifuje gutanga Paulo Dybala ikongeraho amafaranga ariko ikifuzo cyayo na cyo kikangwa.

Magingo aya Neymar nta mukino n’umwe arakinira PSG muri shampiyona y’Abafaransa izaba igeze ku munsi wayo wa gatatu mu mpera z’iki cyumweru. Cyakora cyo uyu musore ngo ashobora kugaragara mu mukino iyi kipe y’I Paris izakinamo na Tolouse kuri iki cyumweru.

Ni mu gihe kandi umubano w’uyu musore b’ikipe ye utameze neza, dore ko abafana ba PSG bagaragaje ko batakifuza uyu munya-Brazil wageze mu kipe yabo muri 2017 akubutse muri FC Barcelona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger